Ese hari ibyiza cyangwa ibibi byo kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwo kumenya igihe intangangore yarekuriweho(ovulation) ?
Uburyo bwo kuboneza urubyaro ni bwinshi kandi buratandukanye.Hari uburyo bwa gakondo(natural method),uburyo bwo kubuza intangangore kuba yahura n’intangangabo(barrier methods) aho twavuga nk’agakingirizo k’umugore cyangwa ak’umugabo,uburyo bwo kwica intangagabo mu masohoro (spermicide).Hari n’uburyo bwo gukoresha imisemburo.Twababwira ko buri buryo bufite ibyiza cyangwa ibibi ariyo mpamvu buri muntu ushaka kugira uburyo akoresha agomba kubisobanurirwa noneho agahitamo.
Muri aka kanya tugiye kubabwira ibyiza ndetse n’ibibi by’uburyo bwo kumenya igihe intangangore yarekuriwe (ovulation) mu kuboneza urubyaro.Iyo umaze kumenya igihe intangangore irekurirwa umenya igihe ukorera imibonano kuburyo wasama(fertility window) ndetse n’igihe utasama.
Ariko reka tubanze turebe ubu buryo :
•Kubara igihe intanga yarekuriwe hakoreshejwe indangaminsi(calendar),ariko ubu buryo bukoresha n’abafite iminsi idahindagurika ;
•Uburyo bwo gukoresha urunigi(beads cycle) ;
•Uburyo bw’ururenda rw’inkondo y’umura aho ku munsi w’irekurwa ry’intangangore uru rurenda ruba rworohereye ku buryo byorohera intangangabo gutambuka ;
•Uburyo bwo kureba ubushyuhe(Basal body temperature) ;
Ibyiza by’ubu buryo :
•Ubu buryo nta ngaruka buteza kuko hadakoresha imisemburo ;
•Ubu buryo abantu bumva babukunze kuko nta muntu wundi umenya uburyo ukoresha(private),kuko ni wowe ubwawe ubyikorera ntibukenera na muganga ;
•Nta kiguzi busaba ubu buryo(no cost) ;
•Ubu buryo butuma umuntu ubukoresha amenya uko ukwezi kwe guhagaze ;
•Butuma umugore n’umugabo bafatanya mu kuboneza urubyaro kandi bakubahana(intimacy and respect) ;
Ibibi by’ubu buryo :
•Ubu buryo bashobora kubwibeshyaho ku buryo bworoshye ;
•Ubu buryo busaba guhora umuntu akurikirana uko ukwezi kwe guhagze buri munsi bituma burambirana(cumbersome) ;
•Ubu buryo ntibushobora kurinda umuntu cyangwa ababana kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ;
•Ubu buryo butera ikibazo ku bantu bafite ukwezi guhindagurika(irregular menses) ;
•Ubu buryo busaba kudakora imibonano mpuzabitsina igihe cy’uburumbuke kandi ibi bigora abantu benshi kwifata(abstinence).
Murakoze tubifurije ubuzima bwiza !
HABIYAREMYE Michel
Ubuzima.com
