Kubabara k’umukobwa igihe cy’imihango( dysmenorrhea)
Kubabara k’umukobwa igihe cy’imihango ni ikibazo gikunda kugaragara ku bangavu benshi bagera kuri 90 ku ijana. Bikaba ari ikimenyetso cyuko intanga z’umugore zitangiye gukura ku buryo buri kwezi azajya arekura imwe.
Ubwo bubabare se buba buteye gute ?
• Ubu bubabare butangira kuva umukobwa akijya mu mihango bukamara amasaha 24 kugera kuri 48.
• Umukobwa yumva aribwa mu kiziba cy’inda, kandi aba ari ububabare bufata burekura
• Ubu bubabare bushobora kujyana n’iseseme, guhitwa cyangwa kuribwa umutwe
Ubu bubabare se buterwa n’iki ?
Mu kwezi k’umugore , hari ibyo twakwita nk’imisemburo birekurwa iyo intanga ngore imaze gukura ( prostaglandins), ibi rero byiyongera cyane iyo igihe cy’imihango kigeze. Iyi misemburo niyo ifasha nyababyeyi kwikamura kugirango isohore ibyari kuzatunga umwana, ari byo mihango. Uko kwikamura( contraction) kwa nyababyeyi rero niko gutera kubabara.
Umwangavu se yabyitwaramo ate igihe ahuye n’ubu bubabare ?
• Umukobwa ashobora gufata imiti igabanya ububabare iyo akaba ari iyo bita mu ndimi z’amahanga ‘ non-steroids anti-inflamatory drugs’, muri yo twavuga nka Ibuprofen.
• Iyo binaniranye akandi akaba aribwa cyane, umukobwa ashobora guhabwa imiti ikoreshwa mu kuringaniza urubyaro. Nkuko twabivuze kare ububabare igihe cy’imihango buturuka k’ukurekurwa kw’intanga ngore bituma habaho ikorwa ry’imisemburo izatuma nyababyeyi ishobora kwikamura. Iyo rero umwangavu ahawe imiti yo kuringaniza urubyaro nta ntanga ziba zikirekurwa bityo na ya misemburo ntiba igikorwa.
• Iyo ubu buryo bwombi bunaniranye hagomba gushakishwa indi ndwara zitera kuri mu kiziba cy’inda.
Byakusanyijwe : Umutoni Josiane
Twabikuye :NMS Obstetrics and gynecology ; sixth edition ; Samantha M.pfeifer
